Ndabaga aba aho, aba intwari, ibyo yakoraga byose yabikoranaga umutima w'isuku no kugira imbaraga zitangaje; ibyo byose bigera ibwami, umwami aramushima.
Biratinda baza. kumenya ko Ndabaga ari umukobwa! Babibwira umwami, biramutangaza cyane, ati «nta mukobwa ugira ubutwari nka we!»
Nuko umwami ahamagaza ingabo zari mu itabaro ati «nimutahe ibintu byageze iwa Ndabaga! Mbega n'iyo byageze u Rwanda rusigaye ruhuruza n'abagore!»
Umwami abaza Ndabaga inka yanyaze! Ndabaga ati «ni nyinshi.»
Umwami azimugororera zose kandi ati «ugende ubwire so ko yabyaye!»
Ni aha imvugo yavuye ngo «ibintu byageze iwa Ndabaga!»
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 5, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,P.59; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.